For God... made his light shine
in our
hearts
to give us the light
of the knowledge
of the glory of God
in the face of Jesus Christ
OPERATION:
JESUS PICTURES
Free pictures of Jesus to the world
IMPANO
Byanditswe na Silvana Lupetti
Kimwe mu bintu by'agaciro kandi byiza twamenya kuri Yesu ni uko akurikirana imibereho yacu kuva tukiri munda za ba mama kugeza dupfuye. Uwo ni Imana, ishobora byose kandi y'inyembaraga, ibera hose icyarimwe itagira iherezo, nyamara yita kuri twe.
Tekereza kuri Yesu, uko bimumerera kutubona tukiri mu nda za ba mama, akatubona turi impinja, akatubona twigenza, turi ingimbi, akabona ubusore bwacu, ndetse kugeza mu myaka yacu y, ubukure. Ndetse yaba abishatse akatubona mu busaza bwacu, ndetse akabona n'urupfu rwacu.
Azi amajya n, amaza ya za miliyari z'abantu. Ntajya yibagirwa n'umwe muri twe.
Akunda buri umwe by'umwihariko. Atwitaho nk'uko natwe twitwa ku bana bacu bwite. Anezezwa no kubona ibyiza kuti twe kutubonana urukundo, kubona dukura, duhimba, twubaka, no gukora ibyiza mu isi idukikije.
Ariko abona n'icyaha muri twe, uburyo kibabaza, kigasenya yaba ku bandi, cyangwa ku miryango
no ku ncuti zacu. Abona ububi bwo kwikunda, aricyo cyaha cyacu kituganisha ku kurimbuka ndetse no ku rupfu.
Aba yitegereza buri kanya ubwicanyi bubera mu isi, ukwiyahura kose, ubugizi bwa nabi bwose, n'urwango, ibyo arabyitegereza umutima we ukababara cyane.
Yesu ashaka ko tubaho mu bwisanzure bwose hamwe na buri kiremwa. Buri munsi buri kanya, aba ari kumwe natwe, areba ibiba bose, ibyiza n'ibibi, mu mibereho yacu. Araturirira, yohereza umwuka we n'abamarayika be ngo badufashe kandi baturwanirire batuyobore ku Yaturemye. Yesu yaduciriye inzira ubwo yari ku musaraba. Araturirira kubw'ububabare bwacu n'ububata bwa satani kandi akora buri kintu ngo adutabare ndetse harimo n'igisumba ibindi byose aricyo gutanga ubugingo bwe bwite.
Ntituri twenyine. Ari kumwe natwe, ari muri twe, ndetse afite n'imbaraga zo gukiza. Niwe Nzira, Ukuri n'Ubugingo kandi niwe nzira y'umudendezo. Uko utekereje kuri Yesu wigize umuntu, ujye wibuka ko ari muzima. Ashobora kuvuga kandi azavugana nawe.
Azasubiza kurira kwawe maze akwereke ibyiza ateganyiriza imibereho yawe ndetse na buri kiremwa. DATA, warakoze kuduha Yesu ho impano, reka natwe tuguhe urukundo rwacu, ubucuti bwacu ndetse udushoboze no kugendana nawe mu buzima bwacu bwose.
Thanks be to God for his unspeakable gift! 2 Corinthians 9:15